INTERNATIONAL IDEA SHOP

RESEARCH ITEM

Image

Rwanda History

Rwf 50

Ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere Nyamagabe bugizwe n?ibice bitandatu by?ingenzi. Igice cya mbere kivuga ku mibereho y?Abatutsi mu Karere ka Nyamagabe mbere y?i 1959. Cyerekana ko mbere y?iyo tariki, Umututsi n?Umuhutu ntacyo bapfaga. Mbere y?umwaduko w?Abazungu, Abatutsi n?Abahutu bari basangiye ubutegetsi bw?Igihugu. Abazungu nibo banyaze Abahutu, ubutegetsi bwose babwegurira Abatutsi gusa mu kiswe réforme de Martehan. Hanyuma mu 1956, abari barahawe ubutegetsi, batangiye gusaba ubwigenge, barahindura. Bategura guha ubutegetsi Abahutu. Kuko kandi babonaga ko nibirukana Abatutsi, hashobora kuba intambara, bavanye abasirikare benshi mu bindi bice bya Koloni yabo. Abasirikare babaga mu Rwanda bari 300. Babavanye kuri uwo mubare bagera ku 6000. Ibi byatumye abashakaga kwirwanaho bibananira. Iki gice cyerekana kandi uko Abatutsi baciriwe i Gihunya (Kibungo) n?i Nyamata (Bugesera). Ibi byose byabaye Abazungu b?ab?Abakoloni aribo bari ku ngoma. Ibi bivuze ko aribo batangije jenoside bakanayishyigikira nyuma. Ubwicanyi bwose bwabaye hagati y?1959 n?1961 ihera nibo bagomba kububazwa. Igice cya kabiri kivuga ku bikorwa by?urugomo n?ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku ngoma ya Perezida Kayibanda na Perezida Habyarimana, kuva mu 1962 kugera mu 1990. Mu buryo burambuye, iki gice kigaraza ibikorwa by?urugomo n?ubwicanyi byakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Nyamabage mu 1963. Ubu bwicanyi bwo 1963 bwabaye umwihariko mu Bufundu na Bunyambiriri byafatanye bikabyara Akarere ka Nyamagabe. Ahandi mu Rwanda bicaga abavugarikijyana. Muri Nyamagabe bishe umwana, umugore, umugabo, umusaza n?umukcuru. Iki gice kandi gisesengura ihezwa, ivangura n?amacakubiri n?iyirukanwa mu mashuri no mu mirimo byakorewe Abatutsi mu gihe cy?ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvénal kugeza mu 1990. Ibi byose ni jenoside nk?uko twasesenguye icyo aricyo mu ntangiriro y?iki gitabo. Igice cya gatatu gisesengura ibikorwa by?urugomo n?ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990 na 1993. Muri ibyo bikorwa hagaragaramo: gufunga no kwica Abatutsi babita ibyitso by?Inkotanyi, kubaheza no kubatoteza mu buryo butandukanye. Ibi nabyo ni jenoside.

Add to Cart

Author Name Prof.Dr.MBONYINKEBE DEOGRATIAS
Author Continent Europe
Author Country Rwanda
Social Media